AmakuruPolitiki

Museveni yavuze impamvu abona afite amahirwe menshi yo kujya mu ijuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko afite amahirwe menshi yo kujya mu ijuru, ku mpamvu z’uko yita ku baturage b’igihugu cye nk’abana be.

 

Museveni yabitangaje mu ijoro ryacyeye, mu ijambo ryifuriza abanya-Uganda Noheli nziza yabagejejeho mu ijoro ryacyeye.

 

Ni ijambo ryibanze ku ngingo zitandukanye zerekeye ubuzima bwa buri munsi bwa Uganda.

 

Museveni yagize ati: “Amahirwe yanjye yo kujya mu ijuru ni meza cyane, kubera ko mfata abaturage ba Uganda nk’aho ari abana banjye bwite.”

Ni amagambo yatumye abenshi mu Bagande bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibasira; abenshi bamwibutsa ko hari amaraso y’Abagande benshi bari ku biganza bye nyuma yo kwicwa no guhohoterwa mu buryo butandukanye n’inzego z’umutekano za kiriya gihugu.