Perezida Museveni yahamije ko Uganda idateze kugira icyo itwarwa n’igitutu cy’Abanyaburayi
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko Uganda itazapfukamira ibihugu by’amahanga kubera igitutu biyishyiraho nyuma y’aho yemeje itegeko rihana ubutinganyi.
Mu gihe Uganda yasinye itegeko rihana ubutinganyi mu rwego rwo kubungabunga indangagaciro z’umuco wa kinyafurika n’imiryango, ibihugu bya Amerika n’u Burayi bivuga ko ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ba nyamuke babarizwa mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina.
Museveni yavuze ko Uganda ihagaze bwuma kandi ko idateze kugamburuzwa n’ibyo Abanyaburayi bifuza.
Ati “Dufite igitutu kiremereye gikomoka mu bihugu byo hanze kubera itegeko rihana ubutinganyi twasinye; hari abantu bamwe bafite ubwoba ariko jye ntabwo mfite. Ni umwanya wo gusobanura ko Uganda ishobora kubaho ubwayo kandi ubu ni ubutaka bwacu tumazeho imyaka irenga 1000. Tumaze igihe dukorera aha; abazungu baraje mu gihe gito basubirayo; imiryango yacu irakomeye cyane.”
Museveni yavuze ibi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Entebbe kuri uyu wa Gatanu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Uganda ibihano birimo guhagarika visa z’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse isaba abashoramari bayo guhagarika ishoramari muri Uganda. Amerika kandi irateganya guhagarika imikoranire yayo na Uganda mu by’ubucuruzi kubera iryo tegeko.
Impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa muntu zamaganye iryo tegeko ndetse zitanga ikirego mu rukiko rurengera Itegeko Nshinga aho biteganyije ko urubanza ruzasombwa umwaka utaha.
Museveni yakomeje agira ati “Njyewe mfite icyizere ko tuzabaho, nk’uko mubibona ubukungu bwacu burimo burazamuka. Icyo nabwira abadushyiraho igitutu ni uko babihagarika kuko si byiza kuri bo.Twiteguye kugaragaza ko ibihugu bya Afurika bishobora kwibeshaho ubwabyo.”