AmakuruPolitiki

Breaking News: Umucuruzi ukomeye muri Africa y’epfo yahishuye impamvu igihugu cye cyohereje ingabo 2900 kurwanya M23, Amabuye y’agaciro ararikora!!

Breaking News: Umucuruzi ukomeye muri Africa y’epfo yahishuye impamvu igihugu cye cyohereje ingabo 2900 kurwanya M23, Amabuye y’agaciro ararikora!!

Aya ni amakuru agezweho muri iki cyumweru nk’uko byemejwe na Leta ya Africa y’epfo ingabo zigera ku 2900 zamaze koherezwa muburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ibihugu byinshi bya Africa byiganjemo ibyo muri East Africa byagiye byohereza ingabo muri Congo kugira ngo zifashe iki gihugu kurwanya imitwe ikambitse mu mashyamba ariko bikaba iby’ubusa zose zikagenda nta gisubizo zitanze.

Muri izo ngabo harimo iz’Uburundi, MONUSCO ihamaze imyaka irenga 25 ndetse n’izindi ngabo zirimo n’umutwe wa FDRL zose zananiwe kurwanya imitwe yazengereje Leta ya Congo irangajwe imbere na M23.

Robert Gumede

Umushoramari wo muri Africa y’epfo witwa Robert Gumede yamaze gutangaza ukuri kose ku ngabo zerekeje mu gihugu cya Congo, mu magambo ye yagize ati:

“Igihugu cyacu gihanze amaso ubukungu buri muri Congo nk’amabuye y’agaciro, ndetse hari ishyamba rikurikira Amazon mubunini, umuntu wese yakwifuza kujyayo”.

Robert Gumede atangaje ibi nyuma y’amakuru yavugaga ko igihugu cya Africa y’epfo gihanze amaso amabuye y’agaciro aherereye mu gace ka Rubaya gaherereye muri territorie ya Masisi ni muri urwo rwego ingabo boherejeyo zigomba kuhagenzura bikomeye kugira ngo ikigo kitwa Miassa gikomeye mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Africa y’epfo kibashe gucukura aya mabuye.

Bamwe mubanya politike batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo biganjemo abo kwa Katumbi bavuze ko ibi byose president wabo Antoine Felix Tshisekedi abizi ndetse bemeza ko ari business arimo gukina munyungu ze.