AmakuruPolitiki

Breaking News: Abanyarwanda batangiye kwirukanwa no gutotezwa muri Tanzania!!

Breaking News: Abanyarwanda batangiye kwirukanwa no gutotezwa muri Tanzania!!

Aya ni amakuru atugezeho ubu avuga ko Abanyarwanda biga muri iki gihugu cya Tanzania ndetse n’abandi bakoreragayo ibikorwa by’ubucuruzi ko batangiye kwirukanwa no gutotezwa ndetse abandi bashyizwe muburoko.

Ese wakwibaza ngo intandaro ni iyihe?

Mu mwaka wa 2013 ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma ndetse n’utundi duce dukomeye muri Kivu y’amajyaruguru hitabajwe ibihugu bitandukanye birimo ibyo mu muryango wa SADEC kugira ngo habeho guhuza amaboko,

Dore uko byari byifashe mu mwaka wa 2023

Ibi byagize umumaro ukomeye dore ko umutwe wa M23 bahise bawutatanya bamwe muri wo bagakwira imishwaro berekeza mu Rwanda abandi bagana Uganda kugira ngo nakize ubuzima bwabo,

Ubwo iyo mirwano yabaga igihugu cya Tanzania cyafashe umwanzuro wo kwirukana Abanyarwanda bari barahahungiye mu mwaka 1959 barenga ibihumbi 13,000 muburyo butunguranye ndetse bamburwa n’ubutunzi bwabo bwinshi bwiganjemo inka, ubutaka ndetse n’ibinyabiziga, ntakintu na kimwe babaga bemerewe gutahana.

Muri uyu mwaka wa 2024 nyuma y’imyaka 10 gusa hongeye kwitabazwa ingabo za SADEC zibarizwamo n’izo mu gihugu cya Tanzania none Abanyarwanda batuye ndetse banakorera ibikorwa binyuranye muri Tanzania batangiye kubigenderamo!!

Amakuru dukesha umunyamakuru w’Ishami TV aravuga ko bamwe muri bo bamaze kugezwa muri gereza abandi biganjemo abakorera ibigo bitandukanye bafungirwa mungo zabo ndetse banirukanwa ku mirimo bakoraga.

Harimo kwibazwa ikiraza gukurikiraho nyuma, niba Tanzania yongera gufata umwanzuro nk’uwo yafashe 2013 cyangwa ishyiramo inyoroshyo.

N.B: Komeza ukurikire amakuru ugezwaho n’ikinyamakuru ICYAMBU.COM urarushaho kumenya byinshi bigezweho.