AmakuruPolitiki

Congo-Rwanda: Umuvugizi wa Leta ya Congo Muyaya anyuze kuri BBC yasabiye U Rwanda ibihano bikakaye!!

Congo-Rwanda: Umuvugizi wa Leta ya Congo Muyaya anyuze kuri BBC yasabiye U Rwanda ibihano bikakaye!!

Kuri uyu wa kane umuvugizi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yongeye gushimangira ko batazigera bagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 nubwo bahora babisabwa n’ibihugu bikomeye, ahubwo yongeye gushimangira ko U Rwanda rwihishe mukwaha k’uyu mutwe rero ngo ntibashobora kwicarana n’U Rwanda ngo baganire.

Patrick Muyaya abinyujije kuri BBC yongeye kurega U Rwanda yeruye ndetse anahamya ko amahanga akomeje kurebera ubwicanyi buri gukorwa n’U Rwanda, Muyaya yeruye avuga ko America ndetse n’ibihugu by’iburayi bishyigikiye U Rwanda nyamara bitari bikwiriye.

Patrick Muyaya yagize ati:

“Ibihugu bikomeye nka America bifite amakuru mpamo y’ubutasi agaragaza ko U Rwanda rukorana na M23 nk’uko byashyizwe ahagaragara n’inzobere za LONI.

Ni nayo mpamvu Leta zunze ubumwe za America mu mwaka ushize zafatiye ibihano bamwe mubasirikare bakomeye bo mu Rwanda”.

Muyaya yasoje asabira U Rwanda guhanwa bikomeye ndetse no gukurwaho amaboko ngo kuko arirwo ntandaro yo kubura amahoro muburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Nubwo Patrick Muyaya yavuze atya Leta y’U Rwanda yo ntiyemera namba ko ikorana na M23 kuko ntakimenyetso gifatika ababivuga bafite, ahubwo U Rwanda ruhora rusaba Congo ko yakohereza abasize bakoze Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 bagize umutwe wa FDRL ariko ntibatange kuko kubera imyaka igera kuri 30 bamazeyo bamaze kuba nk’abene gihugu ba Congo bakaba banafitemo ijambo rikomeye mu ngabo z’iki gihugu.

Yasoje agaruka ku wahoze ari rutahizamu wa Rayon Sport Hertien Luvumbu amwita intwari ngo kuko yanze kurebera ibyo U Rwanda rurimo gukora akabwira amahanga ikimuri kumutima abinyujije mu bimenyetso byazanywe n’uyu muvugizi wa Leta ya Congo Patrick Muyaya.

N.B: Komeza ukurikire amakuru ugezwaho n’ikinyamakuru ICYAMBU.COM urarushaho kumenya byinshi bigezweho.