Rwanda: Umwana w’imyaka 18 wigaga mu mashuli yisumbuye yabyariye muri gare ya muhanga!!
Rwanda: Umwana w’imyaka 18 wigaga mu mashuli yisumbuye yabyariye muri gare ya muhanga!!
Aya ni amakuru akomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mubinyamakuru bitandukanye avuga kuri uyu mwana w’umukobwa wabyariye muri gare ya muhanga akaza gutangaza ko atari azi ko atwite nawe byamutunguye.
Uyu mwana w’umukobwa wigaga kuri Muhanga Technical Center yatangaje ko yasabye uruhushya abayobozi b’ishuli ubwo yumvaga atameze neza noneho ageze muri gare ya muhanga ibise biramufata asaba ubwiherero agezemo avamo ntakintu akoze.
Yakomeje agira ati:
“Narindi kumwe na mugenzi wanjye ngarutse mubwira ko nubwo mvuye mubwiherero ariko ntakintu nkoze ahubwo ndumva ndimo kubabara munda”
Hashize umwanya muto uyu mukobwa asubira mubwiherero maze ababyeyi bashinzwe kwishyuza aho bumva umuntu arimo gutaka niko kwihutira gutabara basanga umukobwa wambaye uniforme arimo kubyara baramufasha kuko bo bari babimenyereye.
Akimara kubyara yahise yihutishwa ku bitaro bya kabgayi aho arimo kwitabwaho we n’uwo yibarutse.
Abayobozi bo kuri Muhanga Technical Center MTC TSS bo bahamije ko batigeze bamenya ibyo gutwita k’uyu mwana, bikaba ari n’ibintu bikomeje gutangaza abantu ukuntu abarezi batamenya ko umunyeshuli atwite kugeza abyaye.