Nyuma yo gusabwa na America gukura ingabo muri Congo U Rwanda rwanditse ibaruwa irimo ukuri kose!!
Nyuma yo gusabwa na America gukura ingabo muri Congo U Rwanda rwanditse ibaruwa irimo ukuri kose!!
Mu mpera z’icyumweru gishize taliki ya 17 Gashyantare nibwo Leta zunze ubumwe za America zidaciye kuruhande zandikiye U Rwanda binyuze ku muvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga Mac Miller, yanditse asaba U Rwanda gukura ingabo ndetse n’intwaro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Leta y’U Rwanda yahise isubiza America mu ibaruwa igira iti:
“U Rwanda ruhangayikishijwe n’imyitwarire ya Leta ya Congo, ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Ruanda ndetse na Nairobi ndetse n’imyitwarire ya ntibindeba ikomeje kugaragazwa n’imiryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ubushotoranyi bya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Mu minsi ishize Congo yongeye ingabo ku buryo bugaragara muri Kivu y’amajyaruguru binyuranyije n’imyanzuro yemejwe mu nama zitandukanye zo mu karere kandi bigaragara ko intego y’ibi bikorwa arukwirukana ku butaka bwa Congo umutwe wa M23 n’aba Civile b’abanye Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bagatatanira mubihugu byo mu karere.
Ibi bikorwa Congo ibifatanya na FDRL umutwe w’itwaje intwaro wasize ukoze Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Ni inshingano ya Leta ya Congo kubungabunga no kurengera abaturage babo bavuga Ikinyarwanda, kwirengagiza izi nshingano kwa Congo nibyo byateje ibibazo by’umutekano muke muri aka karere.
Amagana y’abanye Congo bamaze igihe ari impunzi mu bihugu byo mu karere basa n’abibagiranye, ikindi kandi umutwe wa FDRL ukorana byeruye n’ingabo za Leta ya Congo nk’uko byagaragajwe muri raporo y’impugue za LONI.
Ntabwo tuzongera kwemera ko ibibazo bya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo birenga imbibi bikaza ku butaka bw’U Rwanda, nibo ubwabo bakwiriye gukemura ibibazo byabo.
Abayobozi batandukanye bo muri Congo harimo na Felix Tshisekedi ntibahwemye kwerekana ko bashaka gutera U Rwanda bagahindura ubuyobozi buriho bakoresheje intwaro, U Rwanda ntirushobora kujenjekera ibyo byose ninayo mpamvu ruhora rushyira imbaraga mu mutekano warwo.
Ibyo byose ni bimwe mubikubiye mu ibaruwa U Rwanda rwanditse rusubiza America ruyereka ko irimo kwirengagiza amakosa ya Congo ikita kumabwire adafite ibimenyetso.