AmakuruPolitiki

Burundi: Red Tabara ishinjwa gufashwa n’U Rwanda yongeye kugaba igitero mu Burundi

Burundi: Red Tabara ishinjwa gufashwa n’U Rwanda yongeye kugaba igitero mu Burundi

Aya ni amakuru ari guturuka mu gihugu cy’Uburundi avuga ko inyeshyamba za Red Tabara zaba zongeye gutera iki gihugu ndetse zikangiza byinshi nk’uko zabikoze mu minsi itambutse.

Mu mwaka ushize nibwo uyu mutwe wigometse kuri Leta y’U Burundi wateraga maze biza no kugira ingaruka ku mubano w’Uburundi ndetse n’U Rwanda kuko president Ndayishimiye Evariste mukiganiro yatanze yashinjaga U Rwanda adaciye kuruhande avuga ko arirwo ruha indaro, intwaro, ndetse n’imyitozo izi nyeshyamba.

Kuri uyu wa mbere taliki 26 Gashyantare 2024 amakuru mashya arimo kutugeraho nuko izi nyeshyamba za Red Tabara zongeye kugaba igitero muri zone ya buringa komine Gihanga muntara ya Bubanza, ntamubare wari watangazwa na Leta y’U Burundi wabahitanwe n’iki gitero ariko amakuru atugeraho aravuga ko abarenga 50 baba bamaze kuhasiga ubuzima barimo n’abo mu ngabo za Leta.

Red Tabara kandi biravugwa ko yamaze gusenya ibiro bikuru by’ishyaka riri kubutegetsi muri iyi ntara ya Bubanza.

Izi nyeshyamba ziganjemo abahunze Uburundi mu mwaka wa 2015 zivuga ko zirwanira abene gihugu b’impunzi badahabwa uburenganzira mu gihugu cyabo.