AmakuruPolitiki

Nyuma y’ibirego bya Tshisekedi Loni yiyiziye gusuzuma niba koko mu Rwanda haba amabuye y’agaciro!!

Nyuma y’ibirego bya Tshisekedi Loni yiyiziye gusuzuma niba koko mu Rwanda haba amabuye y’agaciro!!

Mu minsi ishize nibwo umukuru w’igihugu cya Congo Antoine Felix Tshisekedi yatangaje ko azitambika amasezerano U Rwanda rwagiranye n’umuryango w’ibihugu by’iburayi (U.E), ayo masezerano ni ayo gufatanya gutunganya amabuye y’agaciro ari mu Rwanda muburyo butabangamira ibidukikije ndetse no kuyatunganya kuburyo yongererwa agaciro.

Mbere yuko aya masezerano ashyirwaho umukono Leta y’U Rwanda yari yatangaje ko mu mwaka wa 2023 yinjije asaga Miliyari 1 na miliyoni 800 y’amadorali ya America bikaba ari bimwe mubyateje impagarara muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, President Felix Tshisekedi ndetse n’umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya bakomeje kubwira amahanga ko umuryango w’ubumwe bw’ibihuhu by’iburayi (U.E) utakabaye usinyana amasezerano n’abajura, bakomeje bavuga ko ayo mabuye yose U Rwanda rwiyitirira ruyiba muri Congo.

Kuri uyu wa mbere impuguke za Loni mubijyanye n’ubucukuzi zageze mu Rwanda mu ruzinduko zise urwo kwiyungura ubumenyi mubijyanye no gucukura amabuye y’agaciro, nyamara ntibiri kuvugwaho rumwe kuko bamwe mu nzobere za politike baravuga ko izo mpuguke zaba zaje gutata nyuma yuko Felix Tshisekedi atabaje muri Loni asaba kurenganurwa kubujura bubera mu gihugu cye bw’amabuye y’agaciro.

Izi nzobere zasuye ahantu hatandukanye harimo na sociyete ikomeye mu Rwanda mubijyanye n’ubucukuzi yitwa Trinity Metal Group akaba ari naho basobanuriwe amabuye acukurwa mu Rwanda ndetse berekwa na bimwe mu birombe U Rwanda rufite.