AmakuruPolitiki

Rubavu: Amayoberane ku rupfu rw’umuspre wasanzwe ku muhanda yapfuye!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, Nibwo mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu,  abaturage basanze ku muhanda umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 16.
Bamwe mu baturage bageze ahasanzwe umurambobaganiriye na BTN, bavuze ko mbere yuko uyu musore yicwa, hari ababanje kumwumva asakuza abasaba kumurekura hanyuma baza gutungurwa no kubona mu gitondo yapfuye aryamye ku muhanda.
Umwe muri aba batugare utarifuje ko imyirondo, amazina n’amashusho ko bijya ahagaragara kubwo umutekano we, yatangarije BTN ko mbere yuko uyu musore apfa, yari yabanje guhura nawe baraganira noneho nyuma y’akanya gato haza undi mugabo amwuka inabi amubwira ko batagomba kuganirira iruhande rw’inzu yabo.
Uyu muturage akomeza avuga ko wamugabo yahise aza afatana akaboko umujinya ka nyakwigendera wari uzwi ku izina rya Timbiri amwinjije imbere mu gipangu akinga urugi hanyuma Timbiri akajya avuza induru amusaba kumurekura agasohoka ariko ubwo uyu mutangabuhamya akagirango bari gukina kugeza ubwo mu gitondo yakiraga amakuru mabi avuga ko Timbiri yapfuye nabwo yahagera koko agasanga ariwe.
Yagize ati” Mbere yuko Timbiri apfa twari twabanje kuganira ariko nyuma haza umugabo atwuka inabi ari nako afatana umujinya akaboko ka Timbiri ubwo aba amwinjije mu gipangu arakinga undi nawe agataka amusaba ko amurekura kumbi nanjye nkagirango barasanganwe bari bari gukina. Mu gitondo natunguwe no gusanga yapfuye”.
Kuri uru rupfu rw’amayobera, BTN yarubajijeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Bizimungu Faustin niba hari icyo babiziho maze asubiza ko ari mu nama ntacyo yatangaza kandi ko bibazwa umuyobozi w’akarere ka Rubavu.
Agira ati” Ndi mu nama ntacyo nabivugaho mubaze meya”.
Aba baturage batasobanukiwe ikihishe inyuma y’urupfu rw’uyu musore basanze yajombaguwe icyuma cya ferabeto mu ijosi, basabye ubuyobozi kubikurikirana maze agahabwa ubutabera.
Ubwo inzego z’umutekano zageraga ahari uyu murambo zahise ziwujyana mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzumwa.