AmakuruPolitiki

Breaking News: America itonetse U Rwanda bikomeye mu gihe cyo kwibuka!!

Breaking News: America itonetse U Rwanda mu gihe cyo kwibuka!!

Muri uku kwezi kwa kane Abanyarwanda n’inshuti z’U Rwanda bari kwibuka ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, ni igihe kibabaje buri muntu yibukana agahinda kenshi.

Ibihugu byinshi by’inshuti z’U Rwanda byageneye ubutumwa bwihanganisha ababuze ababo gusa abantu benshi bakomeje gutangarira ubutumwa Leta zunze ubumwe z’Amerika zageneye U Rwanda buri gufatwa nko gupfobya Genocide yakorewe abatutsi.

Umunyamabanga uhoraho wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken mu butumwa yageneye U Rwanda yagize ati:

“Leta zunze ubumwe z’Amerika zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Genocide, twunamiye ibihumbi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa ndetse n’abandi bose bapfuye mu minsi 100 muri ubu bugizi bwa nabi ndenga kamere”.

Abanyarwanda ndetse n’amahanga bamaganiye kure ubu butumwa bunyuranye n’ukuri kw’ibyabaye.