AmakuruPolitiki

Congo: Ingabo z’Uburundi nyuma yo gutakaza abasirikare 15 zikomye Leta ya Congo zivuga ko bazibanza imbere ku rugamba bo bakisigarira inyuma!!

Congo: Ingabo z’Uburundi nyuma yo gutakaza abasirikare 15 zikomye Leta ya Congo zivuga ko bazibanza imbere ku rugamba bo bakisigarira inyuma!!

Ingabo za Leta ya Congo FRDC zifatanyije n’abasirikare baturutse mubihugu bitandukanye, Abarundi, Abo mu muryango wa Africa y’amajyepfo, FDLR, Wazalendo ndetse n’abandi bakomeje kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 kugira ngo babohoze uduce twamaze kujya mu maboko y’izi nyeshyamba.

Ku munsi w’ejo nibwo M23 yarashe ubwato bwa Leta bwari butwaye abasirikare biganjemo Abarundi berekezaga mu gace ka Mugunga, Bweramana na Shasha. Aho hose niho Leta ya Congo irimo kujyana abasirikare kugira ngo bakomeze gutegura urugamba dore ko ahandi bitorezaga hamaze kujya mu maboko y’inyeshyamba za M23.

Mu ijoro ryakeye nibwo ahitwa I Gakuku havugiye amasasu menshi ubwo ingabo za Leta zacakiranaga n’umutwe wa M23 bikaza kurangira hapfuyemo abasirikare b’Abarundi bagera kuri 15.

Abasirikare b’Abarundi bagize agahinda kenshi bongera kwikoma Leta ya Congo bagaya ko bababanza imbere kurugamba bo na Wazalendo ndetse na FDRL nyamara ingabo za Leta FRDC hamwe n’ingabo za Africa y’epfo zo zikigumira inyuma akaba ari nayo mpamvu zo zitajya zipfa cyangwa ngo zigire ikindi kintu zitakariza muri uru rugamba.

“Komeza ukurikire amakuru yacu urarushaho kumenya byinshi bigezweho kandi ku gihe”