AmakuruPolitiki

Congo: Imirwano imaze kubera ahitwa Kagano muri Congo ntiyagaragayemo ingabo za Africa Yepfo, Ese koko zaba zigiye kuva muri Congo?

Congo: Imirwano imaze kubera ahitwa Kagano muri Congo ntiyagaragayemo ingabo za Africa Yepfo, ese koko zaba zigiye kuva muri Congo? 

Ibintu Bikomeje gukomerana cyane igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FRDC ndetse n’abagifasha mu ntambara irimo kubera muburasirazuba bwa Congo,

Kuri uyu wa kabiri hongeye kumvikanaurusaku rw’amasasu mu mirwano yamaze amasaha agera kuri 6 mugace kitwa Kagano aho ingabo za Leta FRDC zarwanaga zishaka inzira yazigeza muri Kivu y’amajyaruguru muduce tumwe na tumwe tw’inkengero z’ikiyaga cya Kivu tutari twafatwa n’inyeshyamba za M23.

Mu makuru yacu aheruka twababwiye ku basirikare ba Congo ndetse n’Abarundi barashwe na M23 ubwo bagendaga mu bwato mu kiyaga cya Kivu, uyu munsi nabwo byari bikomeye muri iyi mirwano yamaze umwanya utari muto, ntiharamenyekana abaguye muri iyi mirwano ariko ibikorwa remezo byo byahangirikiye muburyo bukomeye.

Muri iyi mirwano ntihagaragayemo ingabo za Africa yepfo ndetse birimo kuvugwa ko zishobora kuba zigiye gutaha nyuma yaho president w’iki gihugu aganirijwe akumva neza ko inzira y’amahoro arambye muburasirazuba bwa Congo atazaturuka mu ntambara ahubwo agomba kuva mu biganiro.