Politiki

Thabo Mbeki wayoboye Africa yepfo yavuze ko bitari bikwiriye kohereza ingabo z’igihugu cye muri Congo!!

Thabo Mbeki wayoboye Africa yepfo yavuze ko bitari bikwiriye kohereza ingabo z’igihugu cye muri Congo!!

Thabo Mbeki ni umwe mubavuga rikijyana muri Africa dore ko yayoboye Africa yepfo hagati ya 1999 na 2008, mu gahinda kenshi nawe yatangarije isi yose ko bitari bikwiriye ko abasirikare b’ibihugu cye bakomeza gupfira kubutaka bwa Congo mu ntambara yakabaye irangizwa n’ibiganiro.

Ibi nyakubwa Thabo Mbeki yabitangaje nyuma y’amakuru avuga ko umusirikare wabo umwe ndetse n’abandi batatu ba Tanzania bagiye mu gitero bari bagabye ku nyeshyamba za M23, si ibyo gusa kandi mu kwezi kwa kabiri nabwo hari hapfuye abasirikare bagera kuri babiri bo mu ngabo za SADC.

Mu gihe gito izi ngabo zimaze muri Congo aho zagiye gufasha iki gihugu kugarura amahoro binyuze munzira y’intambara hamaze kugwa abasirikare benshi, igihugu kiri ku isonga mugutakaza abasirikare ni Uburundi dore ko bamaze kuhatakariza abarenga 100 mugihe gito bahamaze,

Mu makuru yacu aheruka twari twababwjye ko abasirikare b’Abarundi batanyuzwe n’uburyo bafatwa kurugamba, dore ko aribo babanzwa imbere akaba ari nayo mpamvu bakomeje kuhatakariza ubuzima ari benshi.

“Komeza ukurikire amakuru yacu urarushaho kumenya byinshi bigezweho kandi ku gihe”