AmakuruPolitiki

Congo: Uwahoze yiyamamariza kuba umudepite muri Congo yatangaje ko ubu yamaze kwihuza na M23

Congo: Uwahoze yiyamamariza kuba umudepite muri Congo yatangaje ko ubu yamaze kwihuza na M23

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike bamwe mubayobozi bakomeye ba Congo biyomoye kuri Leta bakajya kwihuza n’inyeshyamba za M23 ndetse n’abandi bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bahuriye mu ishyaka rya Alliance Fleuve Congo (AFC).

Ku munsi w’ejo taliki ya 20 Mata 2024 uwahoze ari umukandida mu matora y’abadepite ku rwego rw’igihugu Guershom Kahebe abinyujije mu mashusho ubwo yarari mu mujyi wa BENI yatangarije Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ashize amanga amubwira ko atakibarizwa mu ishyaka rye ry’igitugu ahubwo yahisemo kwifatanya n’abandi baharanira kwishyira bakizana mu gihugu cyabo.

Guershom Kahebe aje yiyongera kubandi banya Politike bamaze kwihuriza muri AFC, uyu Guershom bamwe mubazi gusesengura Politike bari kuvuga ko byose yaba yabitewe n’uburakari bwuko yatsinzwe amatora mu myanya y’abadepite yahataniraga ndetse ntanahabwe undi mwanya muri Leta nkuko yari abyiteze, bati: “Ni umugambanyi nk’abandi bose”.

Guershom Kahebe yakiranwe urugwiro na bamwe mu bayobozi ba M23