AmakuruImyidagaduro

Umubyeyi ufite nyababyeyi ebyiri zidasanzwe yabyaye abana babiri mu minsi ibiri

Umubyeyi ufite nyababyeyi (uterus) ebyiri – ibintu bidasanzwe – yabyaye kabiri mu minsi ibiri, nyuma y’inda “imwe muri miliyoni” n’amasaha 20 yo kumubyaza.

Kelsey Hatcher w’imyaka 32, yabyaye umukobwa kuwa kabiri, nyuma kuwa gatatu yibaruka undi, ku bitaro bya University of Alabama at Birmingham (UAB).

Atangaza iyi nkuru ye “y’abana b’ibitangaza” ku mbuga nkoranyambaga, Kelsey yashimagije abaganga avuga ko ari “abahanga”.

Aba bana bitwa impanga zidasanzwe zavutse ku matariki atandukanye.

Kelsey Hatcher yavuze ko ubu umuryango we wasubiye mu rugo “kwishimira ibi biruhuko”. Ubusanzwe yari ateganyijwe kwibaruka kuri Noheli.

Inzobere mu kubaga yo muri UAB yemeje ko aba bana na nyina bameze neza, abwira BBC ko ibi ari ibintu abantu benshi mu mwuga we “barinda bava mu kazi batarabona na rimwe”.

Ku myaka 17 Helsey yabwiwe ko afite nyababyeyi ebyiri ibyo bita ‘uterus didelphys’ – ibyo UAB yavuze ko ari imiterere idasanzwe iba kuri 0.3% by’abagore.

UAB ivuga kandi ko amahirwe/ibyago byo gutwitira muri izo nyababyeyi zombi nayo aba ari macye cyane, “rimwe kuri miliyoni” nk’uko ibi bitaro bibivuga.

Ibyabaye nk’ibi ahandi ku isi byavuzwe ni bicye cyane. Mu 2019, umuganga wo muri Bangladesh yabwiye BBC inkuru y’umugore wibarutse impanga hashize hafi ukwezi abyaye umwana utageze wari mu yindi nyababyeyi ye.

Mbere, Helsey yasamye inda ishatu zisanzwe. Kuri iyi nshuro, nabwo yari azi ko atwitiye muri nyababyeyi imwe – kugeza ubwo isuzuma risanzwe rya ‘ultrasound’ rigaragaje ko hari undi mwana wa kabiri mu yindi nyababyeyi.

Yagize ati: “Byarandenze…Ntabwo twabashaga kubyumva”.

Yahise atangira kugaragaza urugendo rwe rwo gutwita iyi nda kuri Instagram. Ku byumweru 38 yaranditse ati: “Ibi ni iki ra?! NI GUTE tubashije kugera hano?!”

Prof Richard Davis wari mu bamubyaje, yavuze ko buri mwana yari ameze neza “mu mwanya we wo gukuriramo”.

Avuga ko ibi ari uko buri mwana yari afite nyababyeyi ye bwite arimo – bitandukanye n’impanga zisanzwe ziba ziri muri imwe.

Hesley yatewe ibise ku byumweru 39, kandi biba ngombwa ko akurikiranwa n’abaganga bakuru babiri bahoraho, n’itsinda ry’abafasha abaganga.

Bwari ubuvuzi budasanzwe nk’uko Dr Shweta Patel inzobere mu kubaga yo kuri biriya bitaro ibivuga.

Uyu muganga avuga ko nta makuru yandi bari bafite y’ibyabaye mbere y’uburyo babigenza, bityo bakoresheje ubumenyi busanzwe bwo kubyaza inda isanzwe.

Aba bana nabo buri wese ukwe yari afite “ubwenge bwe” bw’igihe n’uko aza ku isi nk’uko Dr Shweta abivuga.

Uwa mbere, Roxi, yavutse mu buryo busanzwe saa 19:45 ku isaha ya Alabama ku itariki 19 Ukuboza. Uwa kabiri, Rebel, yavutse nyina abazwe hashize amasaha 10. Byari byabaye mu gitondo cyo ku wundi munsi.

Prof Davis avuga ko aba bakobwa bashobora kwitwa ‘fraternal twins’ – ijambo ubundi rikoreshwa mu Cyongereza mu gusobanura impanga zavuye mu magi atandukanye, buri imwe yakozwe n’intanga itandukanye.

Ati: “Amaherezo ariko, bari abana babiri bari mu nda imwe igihe kimwe. Gusa bari mu byumba bitandukanye.”