Hatahuwe umugambi w’u Burundi wo gutsemba Abatutsi b’Abanye-Congo
Leta y’u Burundi yavuzwe mu mugambi wo gutsemba Abatutsi b’Abanye-Congo batuye muri teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, tariki ya 19 Mata 2024 yamaganye uyu mugambi yavugaga ko umaze igihe utegurwa na Leta y’u Burundi n’iya RDC.
Kanyuka yagize ati “Leta y’Abarundi iri gushyigikira umugambi wa jenoside ukomeje, yohereje Imbonerakure mu majyepfo ya Masisi kugira ngo zitegure, zinashyire mu bikorwa jenoside.”
Bivugwa ko Leta ya RDC imaze ukwezi ishinze ikigo cy’imyitozo mu majyepfo ya Masisi. Iki ni cyo ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure zizatorezamo imitwe yitwaje intwaro ihuriye muri Wazalendo uko yazajya ikoresha intwaro gakondo zirimo imihoro.
Imbonerakure ni umutwe w’urubyiruko ruri mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi. Mu mwaka ushize humvikanye amakuru y’uko hari ubwo uzajya uherekeza inzego z’umutekano z’iki gihugu mu bikorwa byazo mu mahanga.
Imbonerakure zikunze kumvikana mu bikorwa bibangamira uburenganzira bw’Abarundi bari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, nka CNL, aho bamwe zibica, abandi zikabazimiza, zifatanyije n’abashinzwe umutekano babogamire kuri CNDD-FDD.
Inama y’Abepisikopi Gatolika yo mu Burundi, CECAB, tariki ya 15 Mata 2024 na yo yashimangiye ko ubu bugizi bwa nabi buhari, itabariza ababurirwa irengero n’abicwa.
Yagize iti “Abantu bicwa nabi mu gihugu cyacu cyangwa bagashimutwa, bakaburirwa irengero kubera impamvu za politiki cyangwa izindi nyungu baraduhangayikishije. Dufashe uyu mwanya twifatanya mu kababaro y’imiryango yabuze abayo mu bihe bya vuba.”
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bavugwa muri uyu mugambi, cyane ko basanzwe bakorana bya hafi na Wazalendo ndetse muri iki gihe bari kwiyegereza Imbonerakure, cyane kuva mu 2023 ubwo ingabo z’u Burundi zatangiraga kwifatanya n’iza RDC kurwanya M23.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 21 Mata yatangaje ko mu mpera za Mutarama 2024, umuhuzabikorwa wa Wazalendo ku rwego rw’igihugu, Lieutenant Général Padiri Bulenda yagiye mu Burundi guhura n’abayobozi b’Imbonerakure.
Bisimwa yasobanuye ko amasezerano yasinyiwe muri uku guhura kwa Lt Gen Bulenda n’abayobozi b’Imbonerakure ari yo ibikorwa by’Imbonerakure byo gutoza Wazalendo bizashingiraho.
Ibice bizakorerwamo ubu bwicanyi, nk’uko Bisimwa yabisobanuye, ni ibyo M23 igenzura mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.