AmakuruPolitiki

Breaking News: Umubano wa Congo na Africa y’epfo ushobora kuba ugiye kurangira kubera indege ya Congo yahanuwe!!

Umubano wa Congo na Africa y’epfo ushobora kuba ugiye kurangira kubera indege ya Congo yahanuwe!!

Ni amakuru agiye hanze kuri uyu wa kabiri avuga ko umwiryane ari wose hagati y’ingabo za Leta ya Congo ndetse n’abasirikare bari mubutumwa bw’amahoro muburasirazuba bwa Congo by’umwihariko SADC.

Ejo kuwa mbere taliki ya 22 Mata 2024 mu masaha ya saa kenda n’igice ubwo indege ishinzwe kugenzura umutekano ya FRDC yagendaga ahitwa Mugunga mu ishyamba riherereye ku muhanda ugana Nyamwishi, yaje kuraswa n’abantu batazwi bibyara impaka ndende kuko muri ako gace nta nyeshyamba n’imwe ya M23 yari ikarimo,

Haje gukorwa iperereza ryaho amasasu yaturutse batahura ko indege yarashwe n’ingabo za Africa y’epfo bikaba byazamuye umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi bishobora no kuba intandaro yo kuva kubutaka bwa Congo bagasubira iwabo muri Africa y’epfo.

Bamwe mubasirikare ba Congo bari kwemeza ko byaba ari ubugambanyi bukomeye niba koko SADC yabarasiye indege ibishaka cyangwa se niba yari yibeshye ko yaba ari indege y’umwanzi byose barimo kubyibazaho.

Iyi ishobora kuba intandaro yo gusesa amasezerano hagati y’ingabo za SADC ndetse na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.