Amakuru

Umugore w’imyaka 66 yatwaye imodoka yasinze agonga inzu yaberagamo ibirori ahitana abana babiri

Umugore w’imyaka 66 yatwaye imodoka yasinze agonga inzu yaberagamo ibirori ahitana abana babiri.

Umugore witwa Marshella Marie Chidester, ufite imyaka 66 ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, arashinjwa icyaha cyo gutwara imodoka yasinze agahitana abana babiri bavukana abandi 15 bagakomereka bikabije,

Sheriff Troy Goodnough umuyobozi wo mu Ntara ya Monroe, yifashishije Camera zo kumihanda CCTVs yahamije ko ubwo habaga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwe mu bana bari bateraniye murugo bagiye kumva bumva imodoka irabinjiranye bitunguranye ihitana umukobwa w’imyaka 8, Alanah Phillips na murumuna we w’imyaka 4, Zayn Phillips, ababyeyi bari bitabiriye ibi birori bavuze ko babonye mu modoka hasohokamo umukecuru utabasha gutambuka neza kubera ubwinshi bw’inzoga yari yanyweye.

Uyu mugore mu gahinda kenshi nawe yanze kugira icyo avugira imbere y’itangaza makuru, umushinjacyaha yavuze ko ibi byaha nibimuhama agomba gufungwa ndetse agacibwa amande kugira ngo n’abandi babirebereho.