AmakuruPolitiki

Congo: Ubwongereza buti: “Twamaganye ubufasha bwose buhabwa M23 buturuka hanze”

Congo: Ubwongereza buti: “Twamaganye ubufasha bwose buhabwa M23 buturuka hanze”

Iri ni itangazo ryashyizwe kurubuga rwa guverinoma y’ubwongereza rigaragaza ibyo iki gihugu cyagejeje ku kanama ka Loni ndetse n’ukuri kwabo ku ntambara irimo kubera muburasirazuba bwa Congo.

Ubwongereza bwavuze ko butishimiye ukuntu inyeshyamba za M23 zikomeza gufata uduce dutandukanye muri Congo dore ko izi nyeshyamba zamaze no gushyirirwaho ibihano n’umuryango w’abibumbye.

Iri tangazo ryakomeje rinasaba umutwe wa M23 guhagarika ibikorwa by’intambara zigasubira inyuma kugira ngo amahoro aboneke, Guverinoma y’ubwongereza kandi yamaganye inkunga zose zihabwa izi nyeshyamba za M23 yaba izituruka hanze cyangwa imbere mu gihugu.

Ubwongereza kandi bwamaganye bunagaya cyane ukuntu izi nyeshyamba za M23 zigaba ibitero ku ngabo z’amahoro nka MONUSCO ndetse nizindi, Iri tangazo ryakomeje rigira riti:

“Dushyigikiye umuhati ndetse n’inama zikomeza gukorwa n’abakuru b’ibihugu byo mu karere kugira ngo hagaruke umwuka mwiza hagati y’U Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo”.