AmakuruPolitiki

Congo: Batatu barimo n’umuyobozi ukomeye bafashwe bazira gutera inkunga umutwe wa M23!!

Congo: Batatu barimo n’umuyobozi ukomeye bafashwe bazira gutera inkunga umutwe wa M23!!

Aya ni amakuru arimo gucicikana cyane mu binyamakuru byo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuva ejo avuga ko abasirikare babiri bari bakomeye muri Leta ndetse n’umudepite witwa John baba bafashwe bazira gutera inkunga inyeshyamba za M23.

Nk’uko byahamijwe n’itangaza makuru ubu abasirikare babiri batari bamenyekana amazina yabo bafashwe bazira kuvugana n’abagize umutwe wa M23 bikaba byafashwe nk’ubugambanyi bukomeye butakabaye bukorwa n’umusirikare wa Congo, Leta ya Congo yakomeje gutekereza ko impamvu ihora itsindwa kurugamba byaba bituruka kubugambanyi, gusa ubu bigenda bigaragara ko hagati y’ingabo za Congo nta kwizerana kurimo.

Si abo babiri gusa bafashwe ahubwo n’umudepite witwa John wari umaze iminsi akekwaho gukorana na AFC ndetse na M23 yamaze gufatwa nyuma yaho hagaragariye ibimenyetso byerekana ko ajya avugana na bamwe mubayobozi ba M23.