Politiki

Congo: M23 yambuye ingabo z’Uburundi agace ka mbere gacukurwamo amabuye y’agaciro ya Corta!!

Congo: M23 yambuye ingabo z’Uburundi agace ka mbere gacukurwamo Corta!!

Aya ni amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko ahantu hagabiwe abasirikare b’Abarundi nk’ikomenyetso cy’ubushuti hagati y’ibihugu byombi akaba ari naho hatumaga barwana cyane ubu bamaze kuhamburwa n’inyeshyamba za M23.

Agace kitwa Rubaya ni agace kazwi cyane na buri wese uzi ibijyanye n’amabuye y’agaciro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, dore ko ariho hambere hacukurwa amabuye ya Corta, imirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu isize aka gace katakibarizwa mu maboko y’igisirikare cy’U Burundi ahubwo hamaze kuba aha M23.

Harimo kwibazwa niba abasirikare b’Abarundi barakomeza kurwana iyi ntambara kandi bimwe mubihembo byari byarabagenewe bamaze kubyamburwa.