Amakuru

Musanze: Umugabo yafatiye ku ngufu umwana ku rusengero!!

Musanze: Umugabo yafatiye ku ngufu umwana ku rusengero!!

Aya ni amakuru akomeje gucicikana kumbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda avuga kumugabo wakoze amahano ubwo yajyaga gusenga yarabukwa umwana w’abandi agahindura gahunda.

Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 16 Kemena 2024, umwana w’imyaka 15 yarazindutse ajya gusenga mu Misa ya mbere, kuri Katederali ya Rugengeli. Ari ku rusengero, yaje kujya mu bwiherero butaracya neza nkuko n’abandi bose bajyagayo, ajyayo yanyuze ku mugabo uri mukigero cy’imyaka 35 wavugiraga kuri telefone, uwo mugabo gito ahita amusangamo amufata ku ngufu.

Umwana yaratatse aratabaza hashira umwanya nyuma atabwarwa n’Abakirisitu basohotse mu Misa. Uwo mugabo wakoze ayo mahano yo gufatira umwana murusengero yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa inzego zibishinzwe (RIB).

Benshi bakomeje kuvuga ko ntamuntu muzima wakora nk’ibyo uyu mugabo yakoze, bati: “ashobora kuba yari yasinze cyangwa yasaze”.