AmakuruPolitiki

Congo: M23 yongeye kwivugana abasirikare 4 ba Leta ya Congo mu mirwano yabereye ahitwa kwa Mama Oliva!!

Congo: M23 yongeye kwivugana abasirikare 4 ba Leta ya Congo mu mirwano yabereye ahitwa kwa Mama Oliva!!

Muri territorie ya Nyiragongo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ibintu byongeye kuba bibi cyane, ni mugihe hari hashize iminsi humvikana agahenge muri iyi territorie kuri ubu byahinduye isura kuko agace kitwa kwa Mama Oliva hongeye kumvikana urufaya rw’amasasu.

Aka gace karazwi cyane kuko muminsi ishize niho higeze kugwa abasirikare b’Abarundi barenga 42 barashwe n’inyeshyamba za M23, mu minsi mike ishize hongeye kugwa abasirikare b’abacanshuro bafashaga Leta ya Congo kurwanya inyeshyamba maze bihwihwiswa ko baba bishwe n’izi nyeshyamba za M23.

Ingabo za Leta FARDC zikimara kumva amakuru y’aba basirikare bishwe zatangiye gahunda yo gutegura kwihorera ndetse no kwirukana izi nyeshyamba aha mugace ko kwa Mama Oliva, ubwo izi ngabo zasatiraga I Kanyamahoro ni kumusozi wegereye aha kwa Mama Oliva nibwo zaje gutungurwa n’inyeshyamba za M23 zibagwa gitumo barimo gushyira intwaro zabo muri position nziza yo kurasa.

Ubwo inyeshyamba za M23 zatakaga ingabo za Leta FRDC humvikanye kurasana umwanya utari munini cyane biza kurangira bamwe mubavugizi ba M23 bavuze ko Leta (FRDC) yahatakarije ingabo zigera kuri 4 abandi barenga 24 barakomereka bikabije.

Amakuru dukesha umwe mubaturage batuye mugace ko kwa Mama Oliva yabwiye ICYAMBU.COM ko n’ubundi aka gace gasanzwe karifatiwe na M23 abaturage bamaze kubimenyera ndetse atubwira ko babana nabo mubuzima bwa buri munsi bamaze kubakira nk’abayobozi babo.

N.B: 

Komeza ukurikire amakuru ICYAMBU.COM tukugezaho buri munsi urarushaho kumenya aho isi igeze.