Imyidagaduro

Ibintu 6 ugomba kuba wujuje kugira ngo ugere ku nsinzi

Intsinzi ni ikintu buri muntu wese aba yifuza kugeraho, gutsinda bigaragaza imbaraga nyinshi n’umuhate umuntu aba yashyize mu bintu akora bigatuma aba indashyikirwa. Twifashishije urubuga rwa ’Human mind readers’ hari ibintu 6 by’ingenzi abahanga bahurijeho nk’ibikenewe kugira ngo buri wese abe yabona intsinzi.
1. Inzozi ntizigerwaho keretse ushyize mu ngiro
Mu buzima tubayemo inzozi ntizikora keretse ubikoze. Ibi bivuze ko kurota byonyine bidahagije ngo ugere ku gasongero k’intsinzi wifuza kugeraho. Abantu benshi usanga bafite inzozi nziza kandi nyinshi ariko badafite uburyo bwo kuzikabya. Amahitamo ari hagati yo kurota ugatangira gukora hakiri kare usatira izo nzozi warose, cyangwa ukarota inzozi nziza ukumva bihagije. Aha reri uba usabwa kwiyemeza ugatinyuka gufata icyemezo ugashyira mu ngiro ibukubiye muri za nzozi zawe.

2. Gerageza kuva ha hantu uri ukumva utekanye ’Comfort zone’
Akenshi iterambere cyangwa se intsinzi isaba kutaguma ahantu hamwe mu mikorere yawe. Ni ngombwa guharanira kugera ku ntego nini. Rimwe na rimwe hariho abemeza ko amahirwe yo gutsinda ntawamenya igihe azira, ariko iyo uganiriye na bamwe mu bageze ku ntsinzi bahuriza ku kuba barabiharaniye ndetse bikabatwara ibinyacumi by’imyaka ngo bandike izina. Birashoboka ko ukora ibintu runaka ugamije kwiteza imbere ngo ugere ku tsinzi nyamara inzitizi zikaba uruhuri ukabura uburyo wakomeza. Ongera ugerageza na none, uhindure uburyo wakoragamo.

3. Ugomba gukomeza gusunika no kwihangana
Ni ngombwa kwirinda icyatuma usubira inyuma no gutsindwa mu rugendo watangiye. Umuntu wese ashobora gukora cyane mu gihe afite intego kandi abishishikariye. Kudacika intege no kwishakamo ubushobozi bwo gukomeza guhangana mu gihe akazi kagoranye bizatuma uba umunyembaraga ndetse ubashe kugera ku ntsinzi. Impamvu ituma utsindwa buri gihe ni uko iyo utsinzwe uhita umanika amaboko bigatuma ucika intege ndetse ukiburira icyizere.

4. Usabwa kugira imitekerereze ifunguye kandi yagutse mu kwiga
Abantu batsinze bemera imitekerereze yo gutangira bundi bushya. Kugira ngo bahore biga ibintu bishya, biyigishe ubwabo, kandi bunguke ubundi ubumenyi n’ubunararibonye bushya. Birumvikana neza ko ’uhagarika kwiga ukareka gukura. Gutekereza byagutse bituma umuntu abasha kubona ibyo ashobora guhindura ndetse akagira ubushobozi mu kwigobotora imbogamizi ahuye nazo.

Impuguke z’ikigo cy’Abanyamerika mu by’imitekerereze ya muntu (American Psychological Association) zemeza ko kwiga ibintu bishya byongerera ubwonko ubushobozi bwo gukemura ibibazo. Izi nzobere kandi zigaragaza ko uburyo umuntu ashobora kugera kubyo yiyemeje biturutse mu gutekereza byagutse no kwiga inzira nyinshi zo gukemura ibibazo twita ko aba ari bito.

5. Iga kwihangana mu byo ukora byose
Roma ntiyubatswe mu munsi umwe. Bityo rero ntukishuke, kuko kuba indashyikirwa biragoye ndetse ikiguzi cyabyo ntikibarika kandi bishobora gufata ibyumweru, ukwezi, imyaka, n’ibindi. Birababaza kubona udatsinze mu gihe witabiriye amarushanwa ufite intego yo gutahana ishimwe, gusa uyu munsi bishobora kwanga ejo bigakunda. Iyo ubashije kwakira ko bisanzwe ukabasha kwemera izo mpinduka nta kabuza igihe kizagera utsinde.

6. Itoze kumera nk ’uruvu’
Byumvikane neza ko agakoko k’uruvu gashobora guhindura ibara ryayo kugira ngo kihishe umwanzi niba kari mu kaga, cyangwa kagahindura amabara yako mu gihe kari kugerageza kwica umuhigo. Ba rero nk’uruvu, kandi wimenyereze kuba wa muntu uhuze. Isi irimo irahinduka vuba cyane ku muvuduko udasanzwe, bityo rero ugomba guhora witeguye ufite gahunda zawe witayeho. Menya igihe cyo kwihisha umwanzi ngo atakubona, ndetse wite no ku buryo bworoshye bwo gufatishamo umuhigo.

Buri gihe intsinzi iraharanirwa kuko iba igoye kuyi