Imyidagaduro

Yanze gushyingira umukobwa we ibandi rihita rimwivugana

Umugabo yiciwe bikabije mu baturage bo muri Leta ya Zamfara muri Nigeria azira ko yari agiye kubuza umukobwa we kurongora n’ibandi.

Amakuru avuga ko ibyabaye byabereye i Kwalfada, umudugudu uherereye mu gace ka Tsafe gaherereye mu ntara ya Zamfara.Umuturage wo muri ako gace, Mallam Rabo, yemereye abanyamakuru ko umwe mu bajura yasabye ko yashyingiranwa n’umukobwa we ukiri muto wo muri uwo mudugudu, ariko ko se arabyanga.

Aho gushyingira iryo bandi se w’uyu mukobwa yahisemo kumushyingira undi mugabo wo mu mudugudu wundi kuko ngo atashobora gushyingira igisambo ruharwa.Bidateye kabiri nyuma y’ubukwe bombi bamaze gusezerana, hahise haduka igico cy’abajura kiyobowe na rya bandi maze bica se w’umukobwa.

Kugeza ubu Polisi ivuga ko igikomeje guhiga bukwere abo bagizi ba nabi kugirango baryozwe ibyo bakoze.