Imyidagaduro

Zari wabyaranye na Diamond agiye guhuriza hamwe abakeba be

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, banafitanye abana babiri yatumiye abandi bakanyujijeho mu rukundo n’uyu muhanzi, mu birori bizabera i Kampala muri Uganda.

All White Party, ibirori bihuza abantu bambaye imyenda y’imyeru bisanzwe bitegurwa n’uyu mugore, ni byo Zari ateganya guhurizamo abakeba be barimo Tanasha Donna Oketch, Zuchu ndetse na Francine Koffie uzwi nka Fantana.

Uyu mugore wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba n’umwe mu baherwekazi mu myidagaduro, yatangaje ko azahuriza hamwe aba bagore muri ibyo birori bizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023. Gusa hari amakuru avuga ko Zuchu ataremeza niba koko azabyitabira.

Tanasha Dona usanzwe ari n’umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru, yakundanye na Diamond hagati ya 2018-2020, nyuma y’uko atandukanye na Zari, ndetse batandukanye bafitanye umwana w’umuhugu witwa Nasseb Junior, we babyaranye abana babiri mu mpera za 2018.

Tanasha Dona azahurira na bakeba be mu birori byateguwe na Zari
Tanasha Dona azahurira na bakeba be mu birori byateguwe na Zari
Fantana uzitabira ibi birori yavuzweho umubano na Diamond Platnumz, ndetse baza no kugaragara basomana mu gice cya kabiri cya ‘Young African and Famous’, filime ivuga ku buzima bw’ibyamamare bitandukanye muri Afurika.

Diamond Platnumz ibi bikimara kuba yahise anatangaza ko kuva basomana, aribwo bwa mbere yasomanye bya nyabyo. Ni ibintu bitanejeje na gato Umuhanzikazi Zuchu usanzwe ukundana n’iki cyamamare.

Zari, yatangaje ko yatumiye Fantana na we uri mu banyamakuru bakomeye muri Ghana, mu butumwa yashyize kuri Instagram ye agira ati “East Africa mu meze mute? Muriteguye? Ibintu bigiye guhindura isura. Mufore ni nde uzitabira iki gitaramo cya Zariallwhiteparty tariki 16 Ukuboza 2023. Yego, nta wundi atari Fantana”.
Ibitaramo bya Zari All White Party bisanzwe bitegurwa buri mwaka, ndetse nyuma y’uko uyu mugore amaze igihe abitegurira muri Uganda yafashe n’umwanzuro wo kubyagurira hanze y’iki gihugu, aho biteganyijwe ko nava i Kampala azahita akomereza i Kigali mu Rwanda tariki 29 Ukuboza 2023.