AmakuruPolitiki

Congo: Abagera kuri 5 nibo bamaze kuhasiga ubuzima mugitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa ADF mu gace ka Beni

Congo: Abagera kuri 5 nibo bamaze kuhasiga ubuzima mugitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa ADF mu gace kitwa Beni

Mugihe benshi biteguraga kwizihiza umunsi mukuru wa Noel mugace ka Beni gaherereye mu burasirazuba bwa Congo ho byari amarira gusa kuko umutwe witwaje intwaro wa ADF wari wabacanyeho umuriro bikomeye biza kurangira bahitanyemo abantu batanu abandi benshi barakomereka bikabije.

Nkuko byemejwe na Societe Civile yo muri Beni, bagize bati:

“Nibyo koko ADF yitwikiriye iminsi mikuru idutera twagiye kwishimana n’imiryango yacu birangira ihitanye bamwe mubaturage bacu”.

Patrick Musabawo umuyobozi wa Societe Civile ya Beni yakomeje avuga ko hari abaturage benshi baburiwe irengero kandi yemeza ko umwanzi yabasahuye ibintu byinshi yaba ibikoresho by’agaciro ndetse n’ibyo kurya.

Bwana Musabawo yasoje ashimira ingabo za Congo zifatanyije n’iza Uganda kuko aribo babafashije muguhagarika ibi bitero byari bikomeye ndetse bakirukana uwo mutwe muri Beni.

Tubibutse ko umutwe wa ADF ugizwe n’indwanyi zigometse kubutegetsi bwa Uganda zikaba zikambitse mu mashyamba ya Congo, igitero gikomeye baherutse n’icyo bagabye ahitwa Kasese gihitana abana b’abanyeshuli bagera kuri 40 muburengerazuba bwa Uganda.

Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira:

Click here to join our what’s app group to get new jobs on time