AmakuruPolitiki

Congo: Umusirikare w’Uburundi wafashwe na M23 yandikiye igihugu cye ibaruwa iteye agahinda!!

Congo: Umusirikare w’Uburundi wafashwe na M23 yandikiye igihugu cye ibaruwa iteye agahinda!!

 

Aya ni amakuru atugezeho yihutirwa nyuma yaho ingabo nyinshi z’abarundi ziguye mubitero byari byagabwe kumutwe wa M23, umusirikare umwe wafashwe ari muzima yasabye kwandikira Leta y’uburundi mbere yo kugira icyo M23 imukoraho.

Yagize ati:

“Ibiri kubera muri Congo ndabivuga nk’ubibamo kandi nk’ubikora, sindatinya kuvuga ko abana b’abarundi bakomeje gupfira kurugamba kubera gukunda amahera kw’abatuyoboye.

Ibyabaye kuri batayo ya 6 ninabyo byabaye kuya 7 n’iya 8, twese twatwawe muri Congo tutazi iyo tugiye ndetse tutarigeze duhabwa imyitozo y’uko bitwara kurugamba, kubera gukunda amahera kw’abatuyoboye ingabo zirapfa umusubirizo aho kuzitoza ngo bazimenyere n’ibindi nkenerwa nk’ibyo kurya, kwifubika ndetse n’aho kurara ahubwo bagahita bihutira kohereza abandi bana bato batazi intambara.

Kuva twagera muri Congo nta ntambara n’imwe twari twatsinda, ahubwo ingabo za Leta ya Congo FRDC ziduhoza imbere kurugamba, mbese twabaye nk’ibitambo byabo.

Igitumye nsaba kwandika iyi baruwa n’ukuntu umusirikare wese uri gufatwa na M23 Leta yacu irimo guhita imwita ikirara gikorana n’abigometse ku butegetsi ba Red Tabara”.