AmakuruPolitiki

Abaturage ba Congo ntibishimiye ingabo za SADC zoherejwe kugarura umutekano muri Kivu y’amajyaruguru!!

Abaturage ba Congo ntibishimiye ingabo za SADC zoherejwe kugarura umutekano muri Kivu y’amajyaruguru!!

Abaturage bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ntibishimiye ingabo za SADC z’umuryango w’ibihugu byo muri Africa y’amajyepfo ziriyo mubutumwa bw’ahoro, bavuga ko ntaho zitandukaniye niza EAC.

Izi ngabo ubwo zageraga muri Congo ntabwo byamenyekanye muri rubanda rugufi ndetse no mubanyamakuru ntawamenye ibijya mbere dore ko zageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mugicuku rwihishwa.

Amakuru dukesha ijwi ry’Amerika aduhamiriza ko izi ngabo ziri muri Congo ziganjemo aba officier bo muri Africa y’epfo, izi ngabo za SADC zije muri Congo zisimbuye ingabo z’umuryango w’ibihugu byo muburasirazuba bwa Africa (EAC) nazo zari zoherejwe gufasha kugarura amahoro muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo ariko bikarangira zinaniwe.

Intego za SADC nukurandura burundu imitwe yitwaje intwaro muri aya mashyamba by’umwihariko M23 imaze kwigarurira hafi territorie 2 ziri muri Kivu y’amajyaruguru zirimo Masisi, Rutshuru n’igice kinini cya Nyiragongo.

Kuza kwizi ngabo byakiriwe muburyo butandukanye n’ubwari bwitezwe mubaturage ba Congo.