Breaking News: Cyera kabaye M23 ibonye umuterankunga byeruye!!
Breaking News: Cyera kabaye M23 ibonye umuterankunga byeruye!!
Ni nyuma y’igihe kirekire umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo ndetse hakavugwa amwe mu maboko ashobora kuba ashyigikiye uyu mutwe ariko byose bikabera mubwiru, kuri ubu ishyaka ryitwa AFC ryamaze gutangaza imikoranire hagati yaryo n’izi nyeshyamba za M23.
Iyi AFC ni umutwe wa politike wa Corneille Nangaa uherutse gusezera Tshisekedi kumugaragaro izuba riva akajya kuruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo.
Amakuru yatanzwe kuya 29 ukuboza 2023 n’umuturage wa Congo Adam Kacawule wagaragaye mumashusho ari kumwe na Col Nangaa yahamije ko urubyiruko ibihumbi n’ibihumbi rwo muburasirazuba bwa Congo ndetse no mugace ka Kisangani bakomeje kuyoboka iri shyaka rya Col Nangaa.
Col Nangaa ubwe yitangarije ko ubu ibiganiro by’ubufatanye byatangiye hagati ye na M23 ndetse anavuva ko yiteguye gukorana n’umuntu wese waba afite gahunda nk’iye yo kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe n’abo yise amabandi.
Photo (Col Nangaa)
Uyu Col Nangaa ni umwe mubafashije cyane Antoine Felix Tshisekedi kugira ngo abe president kuri manda ya mbere dore ko yigeze kuyobora komisiyo y’amatora igihe kitari gito.
Kuruhande rwa Leta: umuvugizi wa Leta ya Congo ku munsi w’ejo taliki ya 05 mutarama 2024 nawe yatangaje ko Leta igiye guhiga yivuye inyuma abantu bose bameze nka Col Nangaa kugeza ibahosheje.