AmakuruPolitiki

Congo: Umuvugizi wa Leta ya Congo yakuriye inzira kumurima M23 n’abo bafatanyije avuga ko iherezo ryabo riri bugufi

Congo: Umuvugizi wa Leta ya Congo yakuriye inzira kumurima M23 n’abo bafatanyije avuga ko iherezo ryabo riri bugufi.

Mu Ijambo ry’umuvugizi wa Leta ya Congo akaba na ministiri (Minister) w’itangaza makuru Patrick Muyaya yatangaje ko Leta ya Congo yiteguye guhangana n’umuntu uwo ariwe wese washaka kuvogera igihugu cye, yaba uw’imbere mu gihugu cyangwa uwaturuka hanze!!

Ibi Muyaya abitangaje nyuma ya video yari imaze amasaha make icicikana kumbuga nkoranyambaga igaragaza Col Nangaa wamaze gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse iri shyaka rikaba rinafite gahunda yo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi badaciye kuruhande.

Col Nangaa ndetse n’umuyobozi wa M23 General Bisimwa bamaze gushyira hamwe imbaraga batangariza isi yose ko bashaka kubohora abaturage ba Congo ndetse no kugarura amahoro yabuze muburasirazuba bw’iki gihugu.

Umuvugizi wa Leta Muyaya mu ijambo rye yasoje avuga ko abarwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi bose abahaye igihe gito gishoboka cyo kuba bahinduye imitekerereze bitabaye ibyo bagahura n’akaga ngo kuko ingabo za Leta ziri maso.