AmakuruPolitiki

Burundi: Leta y’U Burundi iti: “Ntitubashakaka kubutaka bwacu”

Burundi: Leta y’U Burundi iti: “Ntitubashakaka kubutaka bwacu”

Ntitubashakaka kubutaka bwacu!!

Iri ni ijambo rikomeje kugenda ryumvikana mu matwi ya benshi kuko ni umuburo wahawe Abanyarwanda baba mugihugu cy’U Burundi nyuma yaho umubano w’ibihugu byombi ujemo agatotsi muburyo bweruye.

Nk’uko tubikesha bamwe mubaturage b’Abanyarwanda baba mu Burundi, biravugwa ko bamwe muri bo bakomeje gutotezwa ndetse no kwirukanwa mu kazi cyane cyane abakoreraga Leta.

Ngo aho bari kugera hose bari kuhasanga amatangazo avuga ngo: “Ntitubashakaka kubutaka bwacu”.

Amakuru twakiriye aravuga ko Abanyarwanda bamaze kwirukanwa muri iki gihugu bagera kuri 44 banyuze kumupaka wa Ruhwa, abandi bagiyeyo Ku mpamvu zitandukanye biracyari ikibazo kubona inzira banyuramo bataha.