AmakuruPolitiki

Congo: Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo!!

Congo: Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo!!

Ni amakuru atugezeho kuri uyu wa mbere taliki ya 15 mutarama avuga ko muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo ibintu bikomeje kuzamba nyuma yaho mugace ka Sake hakomeje kubera intambara ya FARDC ndetse na M23.

Ingabo za Leta FRDC nyuma yo kwihuza n’umutwe wa Wazalendo, FDRL ndetse n’izindi mbaraga zabiyunzeho biravugwa ko ubu bagwije imbaraga ndetse n’intwaro zikomeye cyane bazifite, dore ko urusaku rw’amasasu ruri muri Sake ari narwo ruri gutuma abaturage bava mubyabo bakimukira mumujyi wa Goma.

Mugace kitwa Bambilo amakuru dukesha umunyamakuru wa Kigali real news uri muri Congo aratubwira ko ingabo za Leta ya Congo zikomeje kuharasa urufaya rw’amasasu kuko zaketse ko ariho hari ibirindiro bya M23, ibi bisasu biri kugenda byangiza imwe mu mitungo y’abaturage ndetse ibikorwa bitandukanye byamaze guhagarara, nk’amashuli, amasoko ndetse n’ibindi bihuza abantu benshi byamaze guhagarikwa, bamwe mu baturage bishoboye batangiye kuzinga utwabo bafata umwanzuro wo  kwimukira mu mujyi wa Goma bitarakomera cyane.