AmakuruPolitiki

Ese koko amwe mu mazu ya Eduard Bamporiki yaba ari gusenywa?

Ese koko amwe mu mazu ya Bamporiki yaba ari gusenywa?

Aya ni amakuru akomeje gucicikana avuga ko amazu y’uwahoze ari umwe mubayobozi bakomeye Eduard Bamporiki yaba arimo gusenywa aherereye mu Busanza.

Aya ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Mike Karangwa umwe mubanyamakuru bafatwa nk’inararibonye mu Rwanda, abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter (X) yagize ati:

“Breaking News: zimwe mu nyubako za Hotel Nyungwe za Bwana Bamporiki ziri gusenywa mu Busanza”.

Aya makuru Mike Karangwa akimara kuyatangaza yavugishije benshi amagambo bamwe bahamya ibyo yavugaga abandi babihakana banamusaba kujya atanga inkuru zizewe.

Amakuru umunyamakuru wacu yamaze kumenya nuko ayo mazu yiswe aya Bamporiki amaze umwaka agurishijwe na nyirayo ndetse uwayaguze akaba ashaka kubaka ibitaro muri icyo kibanza.