Abarobyi b’i Rubavu ngo iyo bahaze isambaza bagira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina!!
Abarobyi b’i Rubavu ngo iyo bahaze isambaza bagira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina, none baratabaza. Aba barobyi, babwiye Radio TV10 ko isambaza zo mu Kivu zibahora ku munwa, zibatera ubushagarira, ngo bagihuta isosi y’ayo masambaza, imibiri yabo yuzura ubushyuhe, mu mvugo zabo ni uko ngo ubwo bushyuye bugatuma bashaka [icyo mu ijipo no mu ipantalo].
Ngo ibi bituma bakora amabanga y’abakuze batikingiye, bituma banduriramo indwara zirimo na SIDA , bivugira ko yakamejeje iyo mu nkengero z’i Kivu. Baratabaza basaba kwegerezwa udukingirizo, kuko ngo ubushyuhe bwo ntibuteze guhagarara.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganyezu Oreste, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko hari gahunda iri gutegurwa, kugira ngo haboneke serivisi z’udukingirizo ahahurira abantu benshi biboroheye, ubwo bidagadure nta nkurikizi.