Abasaba inguzanyo muri za SACCO bagabanyutseho 15%
Raporo y’Ibikorwa bya Banki Nkuru y’Igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23, yagaragaje ko umubare w’abasaba inguzanyo muri Koperative zo kubitsa no kugurizanya, Umurenge SACCO, wagabanutseho 15% ugereranyije n’uko banganaga mu 2022.
Muri rusange BNR, igaragaza ko muri Kamena 2022, Sacco 416 zo mu gihugu hose zari zifite umutungo wa miliyari 191 Frw. Ni umutungo wazamutse ugera kuri miliyari 221 Frw muri Kamena 2023.
Muri rusange, habaye ubwiyongere bugaragara ko abantu benshi bafunguye konti kandi bagerwaho na serivisi z’imari. Konti z’abakiliya mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse byiyongereyeho 21% na 15% kuva muri Kamena 2022 kugeza muri Kamena 2023.
BNR igaragaza ko haje ibicuruzwa bishya mu rwego rw’imari ndetse kuva muri Kamena 2022 kugeza muri Kamena 2023, umubare w’ababitsa mu mabanki wiyongereyeho 40%.
Ku bijyanye no kubona inguzanyo, umubare w’abahawe inguzanyo mu ma banki wiyongereyeho 39% uva kuri 683,851 muri Kamena 2022 ugera kuri 949,778 muri Kamena 2023.
Ni mu gihe mu bigo by’imari biciriritse n’ibigo by’imari byo kubitsa no kuguriza, umubare w’abasaba inguzanyo wagabanutseho 15% uva kuri 359,741 muri Kamena 2022 ugera kuri 306,186 muri Kamena 2023.
Ku batanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa, umubare w’abasaba inguzanyo wavuye ku 2,049 kukagera kuri 7,271.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa aherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, Raporo y’Ibikorwa bya BNR mu 2022/23, Abadepite bamubaza impamvu zatumye habaho igabanyuka ry’abakorana na za SACCO.
Depite Bakundufite Christine yagize ati “Nubwo turi kwishima ko umubare [w’abagana ibigo by’imari na serivisi bitanga] waba wariyongereye ariko muri SACCO ho baragabanyutse.”
“Nagira ngo menye ko niba ubwo bwiyongere atari ababitsaga muri SACCO baba baravuyemo bakajya mu mabanki kubera inyungu yo muri SACCO iba ari ndende ugereranyije n’andi mabanki. ”
Imibare iheruka igaragaza ko inyungu ku nguzanyo mu Umurenge SACCO ihera kuri 20% kuzamura. Ni ukuvuga ko uramutse ufashe inguzanyo ingana na miliyoni 1 Frw mu Umurenge SACCO, wishyura 1.200.000 Frw.
Depite Bakundufite ati “Kandi iyo urebye usanga andi mabanki, inyungu yayo iri hasi. Kandi dusenye SACCO zegereye abaturage, igihugu cyaba gihombye.”
Guverineri Rwangombwa yavuze ko kuba umubare w’abasaba inguzanyo muri SACCO waragabanyutse, byatewe n’ikibazo cy’ubuhinzi cyabaye, butagenze neza.
Ati “Abakiliya ba SACCO abenshi biguriza amafaranga bajyana mu buhinzi, kubera ibibazo cy’ubuhinzi, ibihembwe bine biherutse byose bitagenze neza, harimo ibibazo by’amapfa, bituma abantu batitabira gufata inguzanyo bashora mu buhinzi.”
“Nicyo kibazo gikomeye cyatumye habamo kugabanyuka kw’inguzanyo muri za SACCO. Ntabwo bagiye mu bigo by’amabanki. Iyo baza kujya mu bigo by’amabanki nta kibazo cyari kuba gihari.”
Guverineri Rwangombwa avuga ko hari n’ikindi kintu cyo kwishimira aho usanga abantu bakorana na za SACCO bagera igihe ubushobozi bukiyongera ndetse n’imyumvire igahinduka bagatangira kujya mu bigo by’imari bikora ubucuruzi.
Ati “Burya iyo umuntu agiye muri SACCO, agakorana na yo agakura ubwo iyo agiye muri banki ni uko aba yagize ubushobozi bwo gukorana n’ibigo byisumbuyeho, aho nta kibazo kiba gihari.”
Yakomeje agira ati “Ariko ikibazo ni uko cyatumye hagabanyuka inguzanyo muri za SACCO, ni ikibazo cy’ubuhinzi bitagenze neza.”
BNR itangaza ko kugira ngo serivisi zitangwa na SACCO zirusheho kunoga no kwihuta hari gahunda yo guhuza izi koperative mu buryo bw’ikoranabuhanga zikitwa ‘Cooperative Bank’.