AmakuruPolitiki

Amahanga yatangiye kwihaniza Tshisekedi ku mvugo zibasira u Rwanda na Perezida Kagame

Bimaze kuba intero n’akamenyero ko buri uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, afashe ijambo mu nama mpuzamahanga cyangwa mu bindi bikorwa, ikintu abanza imbere ari u Rwanda, agaragaza ko arirwo ntandaro y’akangaratete kose igihugu cye kirimo.

Nka tariki ya 28 Ukwakira 2023 ubwo yari imbere ya bagenzi be i Brazaville, yatangaje ko azarangizanya n’Abanyarwanda, hanyuma yubake inkuta zitandukanya igihugu cye n’u Rwanda.

Ati “Umunsi tuzashyira iherezo kuri aba bantu, tugashyira iherezo kuri iyi myitwarire, njyewe nka Perezida wa RDC ntabwo nzubaka ibiraro, ahubwo nzubaka inkuta kugira ngo ndindire umutekano abantu banjye.”

Mu minsi yo kwiyamamaza Tshisekedi yifashishije cyane iturufu yo gushinja u Rwanda na Perezida Paul Kagame kuba intandaro y’ububabare bw’Abanye-Congo bo mu Burasirazuba. Yatangiye tariki ya Ugushyingo 2023 avuga ko azongera guhura na mugenzi we ku munsi w’urubanza.

Kuri Perezida Kagame, Tshisekedi yaravuze ati “Naramubwiye nti ‘Njye nawe birarangiye. Tuzongera kuvuganira mu ijuru, imbere y’Imana yaturemye. Ni yo izaducira urubanza, itubwire umubi n’umwiza.”

Tshisekedi yakomeje kugaba ibitero mu magambo ku Rwanda na Perezida warwo, agera aho amugereranya na Adolf Hilter, umunyagitugu wayoboye u Budage ndetse atangiza Intambara ya Kabiri y’Isi.

Aya magambo Tshisekedi yayavugiye mu ntera ngufi uvuye ku Rwanda, mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo tariki ya 8 Ukuboza 2023, ubwo yari akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Mu gihe Perezida Kagame yakomeje kwima amatwi Tshisekedi, Perezida wa RDC yakomeje kwenyegeza umuriro, bigera aho tariki ya 18 Ukuboza 2023 atangaza ko azasaba Inteko Ishinga amategeko kumuha uburenganzira bwo kurasa i Kigali.

Amahanga yatangiye gukomakoma

Kuva izi mvugo za Tshisekedi zibasira u Rwanda na Perezida Kagame zatangira ntacyo amahanga arazivugaho mu buryo bweruye, ibituma benshi bibaza niba yarahisemo kurebera ku myitwarire nk’iyi idakwiriye.

Amakuru dukesha umwe mu badipolomate b’amahanga bakorera mu Rwanda, ni uko nubwo ntacyo ibihugu bivuga kuri iyi myitwarire ya Tshisekedi, mu ruhame, abantu batandukanye bagerageza kumwegera bamwereka ko ibyo akora ataribyo.

Ati “Iyi mvugo wenda nayihindura nkayishyira mu bundi buryo, ntabwo twacecetse, wenda twacecetse mu ruhame, bitavuze ko ariko twacecetse ahiherereye, uko niko nabivuga.”

Uyu mudipolomate yakomeje avuga ko bagenzi babo bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo begereye Tshisekedi bamwereka ko ibyo akora ataribyo.

Ati “ Bagenzi bacu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagejeje iki kibazo ku bayobozi b’iki gihugu, ariko kuba mutabibona mu ruhame ntabwo bivuze ko bitaganirwaho cyangwa ngo bikurikiranwe.”

Yakomeje avuga ko izi mvugo za Tshisekedi zikabije ku buryo zitigeze zikoreshwa no ku Burusiya ubwo bwatangiraza intambara kuri Ukraine.

Ati “Izi mvugo ntabwo twigeze tuzikoresha no mu gihe habagaho ubushotoranyi mu ntambara ya Ukraine. Kubera ko ari ibintu bigenda bikagera no mu baturage ndetse bigahindura imvugo n’imitekerereze yabo. Ku bw’ibyo navuga ko biduhangayikishije, yego biraduhangayikishije.”

Imwe mu nzobere mu mateka y’akarere, yabwiye umunyamakuru ko nubwo izi mvugo za Tshisekedi adashobora kuzikurikiranwaho mu nkiko mpuzamahanga, ariko zimusuzuguza mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Urumva Perezida wa Repubulika ni rwo rwego rukuru mu gihugu. Ijambo Perezida avuze, igihugu kiba kivuze, ibyo Perezida akoze, abikorera igihugu, Perezida ntabwo ahubuka, iyo ababaye agomba kwirinda amarangamutima ye mu ruhame. Mu byo avuga, mu byo akora, mu byo ajyamo byose, agomba kureba inyungu z’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Rero inyungu z’igihugu ntabwo ari gutukana, urumva akeneye icyubahiro, icyo cyubahiro ni we wenyine wo kucyihesha, akeneye uko kwizerwa n’igitinyiro cyo kuganira n’abakuru b’ibihugu mu nyungu z’igihugu cye. Iyo afite icyo atishimiye, mugenzi we w’ikindi gihugu bafite inzira nyinshi cyane bazicishamo; iza dipolomasi, izo guca ku wundi muperezida.”

“Bifite ingaruka mu rwego rwa dipolomasi kubera ko Perezida Tshisekedi yaratukanye, atuka Perezida Kagame, urumva ko we nyir’ukuvuga ayo magambo atemerewe kuvuga bimutesheje agaciro.”

“Ayavugiye mu ruhame, ni ukuvuga ko n’Isi yose yarayumvise kubera ko yavuzwe na Perezida. Rero baramugaya, umugayo uri kuri Tshisekedi, baramwirinda, kumwirinda rero azadefanda inyungu z’igihugu cye asa n’uhawe akato n’abandi baperezida? Icyo nicyo gihano.”