AmakuruPolitiki

America irashinja U Rwanda kurasa ku ngabo za MONUSCO ziri muri Congo!!

America irashinja U Rwanda kurasa ku ngabo za MONUSCO ziri muri Congo!!

Leta ya Amerika idaciye kuruhande yashinje U Rwanda kurasa ku ngabo ziri mubutumwa bw’amahoro za MONUSCO.

Iki kirego cyatanzwe na Ambassaderi wa America wungirije muri Loni Robert Wood kuri uyu wa 24 Mata 2024 ubwo yarari imbere y’abagize akanama k’uyu muryango w’abibumbye gashinzwe umutekano New York.

Ambassaderi Wood atanyuze kuruhande yahamije ko ingabo z’U Rwanda zijya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kwifatanya n’umutwe wa M23, mu magambo ye yagize ati:

“America irasaba U Rwanda guhagarika ubufasha ruha inyeshyamba za M23 rugacyura ingabo, rukwiriye guhagarika ibitero ku ngabo za MONUSCO no kubikoresho byayo, iyi myitwarire kugihugu nk’U Rwanda kigira uruhare mubutumwa bw’amahoro bwa Loni ntikwiriye”.

Ambassaderi Rwamucyo Ernest yahise asubiza ubu butumwa avuga ko U Rwanda rudafite ingabo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bityo ko ntakuntu rwagaba ibitero ku ngabo z’amahoro za MONUSCO.

Yagize ati:

“Ibirego by’uko U Rwanda rugaba ibitero kuri MONUSCO n’abarinzi b’amahoro nta shingiro bifite ni ibihimbano, U Rwanda rwatera inkunga abahungabanya amahoro rute kandi nta ngabo rufite muri Congo?”.

Ambassaderi Rwamucyo yabwiye Wood ko nawe abizi neza impamvu ingabo za MONUSCO zavuye muri Congo byose byatewe n’ibitero by’ingabo za Leta ya Congo FARDC, Wazalendo, ndetse n’ingabo ziri mubutumwa bw’ahoro za Africa y’epfo.

Ambassaderi Rwamucyo yagaragaje ko U Rwanda ruza ku mwanya wa kane mukugira ingabo nyinshi ziri mubutumwa bw’amahoro, rero ruzi neza agaciro k’ingabo zose ziri mubutumwa bw’amahoro.

Yasoje agaragariza akanama ka Loni ko U Rwanda rushyigikiye ibyemezo by’akarere bigamije kugarura amahoro muri Congo, ariko agaragaza ko Leta ya Congo nta bushake ifite bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’ibiganiro.