AmakuruPolitiki

Breaking News: Abasirikare b’Uburundi bari kurugamba muri Congo babujijwe gukoresha telephone!!

Breaking News: Abasirikare b’Uburundi bari kurugamba muri Congo babujijwe gukoresha telephone!!

Ni nyuma yaho hagiye hagaragara amashusho ndetse n’amafoto atandukanye agaragaza uko urugamba ruri kugenda hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za Leta FRDC zifatanyije na FDRL, Wazalendo ndetse n’ingabo z’Uburundi,

Aya makuru yose uko yajyaga hanze ntawamenyaga uko yahageze muri bo ndetse bikavugwa ko ayo mashusho ari bimwe mubyatumaga M23 ikomeza kwegukana insinzi kuko yabaga ifite amakuru ahagije, byaje kumenyekana ko bamwe mu ngabo z’abarundi aribo bafotora aya mafoto bakayashyira kumbuga nkoranyambaga bigafatwa nko guha amakuru umwanzi.

Brig. General Elie Ndizigiye wamamaye ku izina rya Muzinga niwe wari uyoboye inama ubwo hafatwaga umwanzuro wo kwambura izi ngabo z’abarundi telephone zigendanwa, hafashwe umwanzuro ko abemerewe gukoresha iri koranabuhanga ari abayobozi bakuru b’urugamba gusa.

Amakuru atugeraho aratubwira ko Abasirikare b’Uburundi batigeze bishimira iki gikorwa habe na gato kuko ngo telephone zabafashaga guha amakuru imiryango yabo.