AmakuruPolitiki

Breaking News: FDRL yiganjemo abakoze Genocide yamaze kugera I Burundi muri gahunda yo kugaruka mu Rwanda ku mbaraga!!

FDRL yiganjemo abakoze Genocide yamaze kugera I Burundi muri gahunda yo kugaruka mu Rwanda ku mbaraga!!

Ni nyuma y’igihe kinini amakuru aturuka muri FDRL avuga ko basenze Imana ikababwira ko bazataha mugihugu cyabo ndetse bazataha barasa bakisubiza icyubahiro bahoranye, kuri ubu amakuru atugezeho aravuga ko Leta y’U Burundi yaba yatangiye imikoranire n’izi ngabo kugira ngo barebe ko batera U Rwanda banyuze mu ishyamba rya Kibira-Nyungwe.

Ubwo baganiraga n’ikinyamakuru sosmedia Burundi abaturage bo muduce twa Gafumbegeti, Gasebeyi, Buhororo, Bumba, Ndora, Nyave, Bihembe ndetse n’utundi duce two mu ntara ya Cibitoke turimo bamwe mubasanzwe bahahirana n’Abanyarwanda, bavuze ko kuruhande rwabo byabateye ubwoba kubona ingabo nyinshi zibagenderera bitari bisanzwe zivuga Ikinyarwanda.

Izi ngabo za FDRL, zinjiye mu Burundi zisangayo FNL ndetse n’ingabo za Leta bose biravugwa ko bateraniye mu ishyamba rya Kibira, iri shyamba niryo ritandukanya U Rwanda ndetse n’uburundi, niba mubyibuka neza ninaryo ryigeze kunyurwamo n’abatumwe na Kayumba Nyamwasa bitwaje intwaro bayoboye na Sankara bashaka guhirika Leta y’U Rwanda.

Ingabo z’Uburundi mu minsi ishize zoherejwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kugira ngo zijye gufasha leta ya Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro akaba ari naho zongeye guhurira na FDRL yiganjemo abasize bakoze Genocide mu Rwanda bikaba bikekwa ko ariho hakomeje kubera indi migambi yo kwinjira mu Rwanda banyuze mu gihugu cy’Uburundi dore ko benshi bamaze no kukigeramo.

Ntabwo ari ubwa mbere FDRL ikoranye n’ingabo z’Uburundi kuko no mu mwaka wa 2016 niba mubyibuka neza barakoranye kuri manda ya gatatu ya nyakwigendera Petero Nkurunziza.

Ntituramenya uko imigambi yabo ihagaze ariko ukurikije ukuntu FDRL na FLN bakambitse hafi y’U Rwanda n’intwaro ziremereye biragaragara ko bafite imyiteguro.

Aya makuru kandi aremezwa na bamwe mubasirikare bakomeye b’Uburundi nubwo intara ya Cibitoke yo yabihakanye yivuye inyuma, umwe mubasirikare utashatse kwivuga izina yabwiye sosmedia Burundi ko ziriya nyeshyamba zazanywe no guhuza imbaraga n’ingabo z’Uburundi kugira ngo bazagabe igitero ku Rwanda. Muri make yabikoze asa nkaho aburira U Rwanda.