AmakuruPolitiki

Breaking News: Ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa riri gukomanga kwa Tshisekedi risaba ubufatanye!!

Breaking News: Ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa riri gukomanga kwa Tshisekedi risaba ubufatanye!!

Aya makuru agiye hanze muri iki gitondo cyo kuwa 04 mutarama 2024 avuga ko ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’U Rwanda RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa ryamaze kwandikira Republika iharanira demokarasi ya Congo risaba ubufatanye mugutera U Rwanda.

Itangazo ryanditswe na RNC riragira riti:

“RNC ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’U Rwanda rikorera mubuhungiro mbereye umuhuzabikorwa ririfuza cyane ko demokarasi Congo yabonye mumatora mwadufasha ikagera no mu Rwanda, RNC irifuza gukorana namwe.
Yari Emmanuel Hakizimana umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada”.

Ubu busabe bwa RNC buje nyuma yaho president wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yeruye akavuga ko natorerwa kuyobora Congo azatera U Rwanda, ibi yabivuze ubwo yari ari mubikorwa byo kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri ndetse ubu akaba yaranatowe bidasubirwaho nubwo bitavugwaho rumwe n’abo bahatanaga.