AmakuruPolitiki

Breaking News: President Felix Tshisekedi ararusimbutse, umwe muba General yari yizeye yari amwambuye ubuzima!!

Congo: President Felix Tshisekedi ararusimbutse, umwe muba General yari yizeye yari amwambuye ubuzima!!

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu ibintu bikomeje kuzamba, kuva hatangazwa ko Felix Tshisekedi wahoze ayobora iki gihugu ariwe wongeye gutsindira kuyobora manda ya kabiri.

Mubihe nk’ibi ingabo za Tshisekedi ziryamiye amajanja zanakajije umutekano kugira ngo hatagira uhungabanya umutekano we nk’umukuru w’igihugu,

Gusa umwe mubasirikare bakomeye Congo ifite General Gabriel Amis Tangufort yateguye igikorwa cyo guhirika ingoma ya Tshisekedi (Coup d’etat) mu ibanga rikomeye kuri uyu wa kane taliki ya 04 mutarama gusa ntibyamuhiriye kuko umwe mubo bari bafatanyije guhirika Tshisekedi utavuzwe amazina yaje gutanga amakuru ingabo za Tshisekedi (Special Force) zihita ziburizamo uyu mugambi niko kujya gufata uyu General Gabriel Amis Tangufort iwe murugo atarashyira mubikorwa uyu mugambi mubisha.

Amakuru atugeraho aravuga ko umugambi wa General Gabriel Amis Tangufort wari uwo gihitana president Felix Tshisekedi, ntiharamenyekana uwamutumye ibi niba ari umwe mubahatanaga mumatora cyangwa ari General Gabriel ubwe washakaga kwegukana uyu mwanya wifuzwa na benshi.