AmakuruPolitiki

Breaking News: President w’Uburundi amerewe nabi mubitaro, amakuru aravuga ko yaba yahumanyijwe!!

Breaking News: President w’Uburundi amerewe nabi mubitaro, amakuru aravuga ko yaba yahumanyijwe!!

Ejobundi kuwa gatanu nibwo hasohotse itangazo riturutse mu biro by’umukuru w’igihugu mu Burundi rivuga ko agiye kwerekeza mu gihugu cya Ethiopia mu nama ya 37 yahuzaga abakuru b’ibihugu bya Africa by’umwihariko haganirwaga ibireba abo muburasirazuba bwa Africa (East Africa).

Ubusanzwe Evariste Ndayishimiye yiberaho ubuzima bwo guseka bwishimye ariko ku munsi yagombaga kugenderaho wo kuwa gatanu yari yijimye mu maso ubona yacitse intege kuburyo bugaragara, umwe mubashinzwe protocol ye niwe watanze amakuru avuga ko Nyiricubahiro ashobora kuba yahumanyijwe n’ibintu byatewe mu kirere ubwo bageraga ku kibuga cy’indege, yakomeje avuga ko batigeze babyitaho ahubwo bo bakomeje gutekereza ko Evariste Ndayishimiye yaba afite ibibazo bwite byo mumuryango dore ko yari yajyanye n’umutambukanyi we.

Akigera mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia Evariste Ndayishimiye ntabwo yerekeje aho inama yaberaga nk’abandi bakuru b’ibihugu ngo kuko bamaze kugerayo ibintu byahinduye isura kuko atabashaga no kwicara mubandi.

Ngiyo ifoto irimo gutambuka ku mbuga nkoranya mbaga!!

Inama ya mbere ntabwo yayitabiriye nyamara harimo byinshi byamurebaga nk’umwe mubari mukibazo kiri kubera mu majyaruguru ya Congo.

Igihe cyari cyatangajwe Evariste Ndayishimiye yagombaga kumara muri Ethiopia cyarangiye ntiyataha kubera ko biri kuvugwa ko yaba ari muri bimwe mu bitaro bikomeye byo muri icyo gihugu akaba arimo gukurikiranwa n’inzobere z’abaganga.

Amakuru akomeje gutambuka kuri Twitter arahamya ko uyu mukuru w’igihugu yaba yahumanyijwe ndetse ko bishobora kuba nk’ibya mugenzi we wahoze ayobora U Burundi nyakwigendera Petero Nkurunziza wapfuye amarabira.

N.B: Komeza ukurikire amakuru ugezwaho n’ikinyamakuru ICYAMBU.COM urarushaho kumenya byinshi bigezweho.