AmakuruPolitiki

Breaking News: President w’Uburundi arashinja U Rwanda gufasha umutwe urwanya igihugu cye witwa Red Tabara

Breaking News: President w’Uburundi arashinja U Rwanda gufasha umutwe urwanya igihugu cye witwa Red Tabara

Aya makuru agiye hanze kuri uyu wa gatandatu nk’uko tubikesha radio ijwi rya Amerika, nyuma yaho uyu mutwe usanzwe ukambitse mu mashyamba ya Congo Red Tabara uteye igihugu cy’uburundi ahitwa Mugatumba ni kumupaka wa Congo n’Uburundi, ukanagirira nabi bamwe mubaturage.

Ni mukiganiro President Evariste Ndayishimiye ubwe yitangiye avuga ko u Rwanda arirwo rufasha umutwe urwanya igihugu cye, ndetse anahamya ko U Rwanda arirwo rubatera inkunga muburyo bwose yaba imibereho, intwaro ndetse n’ibindi,… Yasoje avuga ko U Rwanda rwakabaye rufasha igihugu cye guta muri yombi izo nyeshyamba aho kugira ngo ruzishyigikire.

Umuyobozi w’umutwe Red Tabara nawe yagize icyo avuga kuri aya makuru yari amaze gutangazwa na President Evariste,

Yagize ati:

“Twebwe ntamuntu udutera inkunga keretse abarundi ubwabo badushyigikiye, ndetse ntanubwo dukeneye andi maboko atari ay’abanyagihugu bacu”.

Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira:

Click here to join