AmakuruPolitiki

Breaking News: President w’Uburundi byamukomeranye nyuma yo kubwira America ko abatinganyi bakwiriye guterwa amabuye!!

Breaking News: President w’Uburundi byamukomeranye nyuma yo kubwira America ko abatinganyi bakwiriye guterwa amabuye!!

Leta zunze ubumwe za America zahagurukiye President Evariste Ndayishimiye kubera ikiganiro cyabaye taliki ya 29 ukuboza 2023 hamwe n’abanyamakuru.

Iki ni ikiganiro ngaruka mwaka gisanzwe kiba muri iki gihugu, Evariste Ndayishimiye yabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye ndetse abisubiza neza adategwa nka president, ninaho yavuze ku bibazo afitanye n’U Rwanda ndetse n’ibindi by’ubukungu.

Yaje gukoza agati muntozi asubiza ikibazo yari abajijwe kubatinganyi akaba ari nacyo kigiye gutuma ahagarikirwa inkunga, yavuze ko adashobora kwemera abatinganyi kuko na Bibiliya itabemera, yongeyeho ko abo mugihugu cye bakwiriye kujya bashyirwa muri stade bagaterwa amabuye.

Mu minsi ishize mu Burundi hafashwe abatinganyi 20 hafungwamo abagera kuri 7 bakatirwa imyaka 2, ibi rero byose byatumye America ndetse n’ibindi bihugu by’iburayi byahaga inkunga iki gihugu bihaguruka bitangaza ko umubano ugiye guhagarara.