Breaking News: President w’Uburundi yacyuriye U Rwanda Indagara n’imikeke!!
Breaking News: President w’Uburundi yacyuriye U Rwanda Indagara n’imikeke!!
Ni mukiganiro mbwirwaruhame President Evariste Ndayishimiye yatanze kuwa gatanu w’icyumweru dusoje ubwo yashinjaga U Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wigometse ku gihugu cy’uburundi ariwo Red Tabara.
President Evariste Ndayishimiye yagize ati:
“Hanyuma yo guteza umutekano muke muri 2015 umutwe wa Red Tabara wahungiye mu Rwanda uhakura imyitozo ihanitse ndetse n’ubundi bufasha, ntacyo tutakoze ngo U Rwanda n’uburundi bibone amahoro hagati y’impande zombi”.
Yakomeje agira ati:
“Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize ubwo imipaka yafungurwaga bongeye kubona ikiyaga cya Tanganyika, kandi bongeye kubona umukeke n’indagara none ibyo byiza byose igihugu cy’U Rwanda cyongeye kubisubiza I bubisi”.
Yasoje asaba abarundi bose guhagarara hamwe bari maso kugira ngo bakomeze kwirinda uwo mutwe wa Red Tabara.
Ndetse president Evariste Ndayishimiye yanasabye igihugu cy’U Rwanda kwikubita agashyi ati iyo inzu y’umuturanyi ihiye n’iyawe iba iri bugufi.
Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira: