AmakuruImikinoPolitiki

Breaking News: Uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sport Luvumbu avuze ukuntu yahoraga yakira message zimutera ubwoba mu Rwanda!!

Breaking News: Uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sport Luvumbu avuze ukuntu yahoraga yakira message zimutera ubwoba mu Rwanda!!

Ni nyuma yaho uyu Hertien Luvumbu wahoze ari rutahizamu wa Rayon Sport atsindiye igitego kuri stade regional Inyamirambo ubwo habaga umukino wabahuje na Police Fc maze akagaragaza celebration zirimo ubutumwa bwa politike bukomeye.

Akimara gutsinda igitego Luvumbu yashyize intoki ebyiri kumusaya apfuka ikiganza cy’ukundi kuboko kumunwa, bishatse gusobanura ngo:

“Abanye Congo barimo kwicwa n’Abanyarwanda amahanga arebera”.

Iki kimenyetso Luvumbu yerekanye cyari gisanzwe gikoreshwa n’abandi banya politike bomuri repubulika iharanira demokarasi ya Congo,

Akimara gukora ibi Luvumbu yahise ashyira iyi celebration ye kurukuta rwe rwa Instagram arenzaho amagambo agira ati:

Dukeneye amahoro hagati y’ibihugu byombi”

Hashize iminsi mike ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rybafatiye Luvumbu ibihano byo guhagarikwa mu kibuga amezi agera kuri 6 adakina, si ibyo gusa kandi na ekipe ye ya Rayon Sport yahise imuha ibindi bihano imuziza iyo myitwarire.

Mu kiganiro yakoranye n’itangaza makuru akimara kugera mu mujyi wa Kinshasa Luvumbu yagize ati:

Wari umunsi w’umukino bisanzwe maze nsinda igitego ndangije ngaragaza ibyishimo (celebration) nk’abakinnyi b’iwacu muri Congo, nagombaga guha icyubahiro benewacu barimo kwicirwa I Masisi ndetse na Rutshuru.

Ibyo bikimara kuba abakinnyi bagenzi banjye twasoje umukino mbona bari kugenda bongorerana nta muntu ushaka kunyikoza, Nyuma naje kubona ko nshobora kuba nakoze ikintu gikomeye kuko aba Police n’abasirikare batangiye kugenzura aho nari ntuye amanywa n’ijoro.

Yewe nyuma nakomeje kugenda nakira ubutumwa buntera ubwoba, iyo rero hataza kuba ambassade ya Congo ntabwo nari kuzishoboza kuva mu Rwanda amahoro”.

Hertien Luvumbu akimara guhagarikwa gukina mu Rwanda yerekeje kuri Ambassade ya Congo mu Rwanda maze imufasha gutaha anyuze I Goma, akimara kugera Kinshasa yakiriwe na minister wa siporo muri icyo gihugu bigaragaza ko ubutumwa yatanze ku kibuga ndetse no kumbuga nkoranyambaga ze cyishimiwe na Leta ya Congo.

N.B: Komeza ukurikire amakuru ugezwaho n’ikinyamakuru ICYAMBU.COM urarushaho kumenya byinshi bigezweho.