AmakuruPolitiki

Breaking News: Vatican yageneye Felix Tshisekedi ubutumwa buherereye muri Luka!!

Ntibisanzwe, nyuma y’uko ubucamanza bwa Kongo (DRC), bushaka gukurikirana Cardinal Fridolin Ambongo Besungu wa Kinshasa akaba n’umukuru w’inama y’abepiskopi ba Afurika na Madagascar, Umuvugizi wa Vatican, yasabye Leta Congo gusoma muri Luka: umutwe wa 14, umurongo wa 30.

Kuwa gatandatu, umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza yandikiye umushinjacyaha mu rukiko rw’ubujurire amusaba gutangiza dosiye y’ubucamanza kuri Ambongo. Umushinjacyaha Firmin Mvonde ashinja Cardinal Ambongo “gukwiza impuha no kugumura rubanda ngo rwivumbagatanye kuri leta”, no kuvuga “amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba”.

Cardinal Fridolin Ambongo yumvikanye anenga ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo. Ambongo yanenze Leta gukorana na FDLR no guha intwaro imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo nk’ingaruka y’umutekano mucye i Goma. Ambongo kandi yavuze ko amafaranga menshi ya Congo agendera muri politiki, aho kujya mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu ivanjiri ya Luka Felix Tshisekedi n’abe basabwe gusoma hagira hati ‘Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza”.