Imyidagaduro

Bruce Melody arongeye avuze kuri The Ben karabaye!!

Bruce Melody arongeye avuze kuri The Ben karabaye!!

Ni nyuma y’iminsi myinshi umuhanzi Bruce Melody ndetse na The Ben bafitanye umubano utari mwiza dore ko hagiye hagaragara gusubizanya binyuze mu itangaza makuru.

Ubwo Bruce Melody yagiranaga ikiganiro na M.I.E binyuze kuri YouTube Channel yabajijwe ibibazo byinshi ariko igikomeje gusaza abantu ni icyo yabajijwe ku mpamvu we atigeze yiyita amazina y’inyamaswa nk’abandi bahanzi bakomeye nka mugenzi we The Ben yiyise (Igisamagwe), Naho Diamond wo muri Tanzania we yiyita (Simba) ndetse n’abandi benshi,…..

Bruce Melody yasubije agira ati:

“Njyewe sinshobora kwiyita agakoko runaka cyangwa inyamaswa runaka kuko ndi umuntu Imana yaremye kugira ngo nyobore izo nyamaswa zose, mbese njyewe ndya inyama”

Abakurikiye neza iki kiganiro bakomoje kumubano wa Bruce ndetse na Ben bavuga ko ntakabuza yavuze ibi arimo gushimangira ubushobozi bwe ndetse n’ubudahangarwa bwe mumuziki nyarwanda.